Ku wa 25 Kanama 2025, Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku basirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6,000 mu Kigo cya Gisirikare ya Gabiro, mu Ntara y’Iburasirazuba. Iki kiganiro cyibanze ku mutekano w’igihugu, imyitwarire ikwiriye kuranga inzego z’umutekano, ndetse n’ibibazo byo mu karere. Mu magambo atari asanzwe, Kagame yasabye ko Abanyarwanda bose bagomba gukoresha social media mu gusubiza ibivugwa kuri we n’u Rwanda. Yemeje ko iyo umuntu avuze ku Rwanda, aba avuze kuri we ubwe, bityo ko ari inshingano za buri wese kumurengera no kurengera igihugu.
Aya magambo agaragaza byinshi ku miterere
y’ubutegetsi bwe: gukoresha igitugu mu gucunga ibitekerezo, gusibanganya
itandukaniro hagati y’igihugu n’umuyobozi, no kubaka ishusho y’impimbano imbere
y’amahanga.
Mu bihugu bifite demokarasi, Perezida ni
umuntu watoranyijwe, ashobora kunengwa cyangwa kugaragazwaho amakosa, ariko
ibyo ntibihita byitirirwa igihugu cyose. Mu Rwanda, Kagame akoresha imvugo
ishyira igihugu n’umuyobozi mu cyiciro kimwe. Bivuze ko umuntu uvuga ku Rwanda
aba yibasira Kagame, kandi unenga Kagame aba yibasira igihugu.
Iyi mvugo igamije guca intege abantu bose
bashobora kugira igitekerezo gitandukanye. Buri wese utavuga nk’ubutegetsi
ashyirwa mu rwego rw’“abanzi b’igihugu”. Ni uburyo bwo gukomeza igitugu,
aho ubuyobozi budashaka gutandukanya igihugu n’umuyobozi umwe.
Mu Rwanda, itangazamakuru
riragenzurwa bikomeye. Freedom House ishyira igihugu mu cyiciro cya “Not Free”, ivuga ko ubwisanzure bwo
kuvuga bumeze nabi. Human Rights Watch na Amnesty International
bigaragaza ko abanyamakuru, abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa
muntu bahura n’itotezwa, gufungwa no gutotezwa. Reporters Without Borders
(RSF) ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite igitutu gikomeye ku
itangazamakuru, aho benshi mu banyamakuru bahunze cyangwa bakabura.
Urugero rugaragara ni urupfu rw’umunyamakuru John
Williams Ntwali mu 2023, rutigeze rukorwaho iperereza ryigenga nubwo
imiryango mpuzamahanga yarusabye. Ibi byose bigaragaza ko igihugu kirangwa n’ubutegetsi
bw’igitugu, aho inkuru zose zigomba kujya mu murongo w’ubutegetsi.
Social
Media nk’Intwaro
Perezida Kagame ubwe afite konti ku mbuga
nkoranyambaga nka Twitter (X), Facebook, na YouTube. Aho
kwifashishwa nk’uburyo bwo gutanga ijwi ritandukanye, social media mu Rwanda
ikoreshwa mu kwamamaza ibikorwa bya Leta no gusubiza abayinenga. Minisiteri
n’inzego zitandukanye za Leta zifite social media zikora nk’amaso n’amatwi ya
Leta. Hari n’itangazamakuru rya Leta kandi naryo rikoresha social media zibanda
kuri Kagame. Ibyo ariko kuri Kagame ntibihagije. Ntibimuhagije na gato.
Kuba Perezida Kagame asaba abaturage bose
kuyifashisha mu kumurengera bisobanura ko social media ihindutse intwaro ya
propaganda, aho kuba urubuga rw’ubwisanzure. Abavuga ibitandukanye
baribasirwa, abandi bakitwa abanzi b’igihugu.
Ipfunwe
n’Ubwoba
Nubwo afite ubutegetsi bukomeye mu gihugu
imbere, Kagame aracyafite ipfunwe. Impamvu:
- Diaspora nyarwanda, cyane cyane mu Burayi no muri Amerika, ikomeza
gutanga amakuru y’uko mu Rwanda hadakurikizwa uburenganzira bwa muntu.
- Raporo za HRW na Amnesty zerekana gufungwa no gutotezwa
kw’abatavuga rumwe.
- RSF igaragaza ko itangazamakuru rigenzurwa cyane, kandi
abanyamakuru bagera kuri benshi barahunze cyangwa baricwa.
Ibi byose bigaragaza ko n’ubwo mu gihugu
imbere ahacunze, Kagame atinya ukuri gutambuka hanze. Ni yo mpamvu yifuza ko
buri muturage aba “umurinzi w’isura ye” kuri social media.
Iyo abaturage basabwa kuba abarinzi b’isura
y’umuyobozi, bahindurwa ibikoresho aho kuba abafite ijwi. Social media
irahinduka urubuga rw’igitugu, aho gutanga ibitekerezo bisigara ari icyaha.
Abaturage benshi baracecetse, abandi bakoresha amazina y’amayoberane, abandi
bagahitamo guceceka burundu.
Ibi byose byerekana ko ubwisanzure bukomeza
kugabanuka, kandi igihugu kikiyubakira ku gitugu aho ku bwisanzure.
Perezida Kagame yubatse ishusho y’u Rwanda mu
maso y’amahanga nk’igihugu gifite iterambere, umutekano n’imiyoborere myiza.
Iyi shusho ikunze kwitwa na bamwe “well-camouflaged dictatorship” –
ubutegetsi bw’igitugu bwihishe inyuma y’imyitwarire myiza.
Ariko inyuma y’iyo shusho, ukuri ni uko
abaturage babujijwe ubwisanzure, abatavuga rumwe barafungwa cyangwa bakicwa,
itangazamakuru rigenzurwa, kandi abaturage bahindurwa abakozi b’ubutegetsi mu
kwamamaza isura y’umuyobozi umwe.
Amagambo ya Perezida Kagame yavugiwe i Gabiro ku wa 25 Kanama 2025 agaragaza uburyo ubutegetsi bwe bukoresha igitugu, igenzura no kubeshya mu gucunga ibitekerezo no kurinda isura ye. Kuba abaturage basabwa kuba abarinda isura ya Perezida ku mbuga nkoranyambaga si uburyo bwo kubaka igihugu cy’ubwisanzure, ahubwo ni uburyo bwo gusibanganya ukuri no kubeshya amahanga.
Mu by’ukuri, u Rwanda rwa Kagame rwubatse
ishusho nziza y’impimbano mu maso y’amahanga, ariko imbere mu gihugu, abaturage
bafashwe nk’ibikoresho, ubwisanzure bw’umuturage buhinduwe icyaha, kandi
igihugu cyose gikomeza kwiranywa n’ umuyobozi umwe wacyo ariwe Paul Kagame.
Claude Banyamfura
Rwandan Rights Alliance
No comments:
Post a Comment